Nyuma y’aho Davey arashwe, telefoni ye yahise ishyikirizwa FBI, ariko kugeza ubu itsinda ry’abagenzacyaha ntirirashobora kuyikuramo urufunguzo ngo rirebe amabanga ajyanye na gahunda yari afite mbere yo gushyira mu bikorwa uyu mugambi mubisha.
FBI yamaze kwemeza ko byanze bikunze igomba kwinjira muri iyo telefoni kugira ngo ibashe kuvumbura icyari cyihishe inyuma y’icyo gitero.
Telefone y’ukekwaho kwica abantu yafashwe ni iyo mu bwoko bwa iPhone 5S. Kuyifungura hifashishwa igikumwe ariko iyo hashize amasaha 48 utayikoresha uyifungura hifashishijwe umubare w’ibanga nkuko USA Today yabitangaje.
Iyo umubare w’ibanga ushyizwemo inshuro nyinshi kandi bidakunda, telefone irafungwa burundu, bishobora kuba ari nabyo byabaye kuri FBI.
Umukozi wa FBI muri San Antonio, Christopher Combs yagize ati:“Turakora uko dushoboye ngo twinjire muri telefoni. Haba ejo, haba ejo bundi, tuzakomeza kugerageza nibishaka bizafate n’ukwezi.”
Apple yo yavuze ko nta muntu wo muri FBI wigeze ayegera ngo imufashe kwinjira muri iyo terefoni.
Si ubwa mbere ikibazo nk’iki kibaye kuko umwaka washize, ubugenzacyaha muri San Bernardino bwamaze iminsi igera kuri 43 bugerageza kwinjira muri telefoni ya Syed Rizwan Farook, wakekwagwaho kurasa abantu.
Icyo gihe FBI yasabye Apple kuyikorera uburyo buyifasha kwinjira muri iyo telefone ariko irabyanga, ivuga ko byaba ari uguha icyuho abandi bantu bashaka kujya binjira mu mabanga y’abakiliya bayo.
FBI yaje kwishyura sosiyete y’ikoranabuhanga itaratangajwe, ikora uburyo bwo kwinjira muri iyo telefone.



















TANGA IGITEKEREZO