00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FBI na CIA yatangiye iperereza ku makuru avuga ko byumvirije telefoni z’abaturage

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 9 March 2017 saa 09:26
Yasuwe :

Ibiro bishinzwe iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, FBI n’Ikigo gishinzwe ubutasi, CIA, byatangiye gukora iperereza ryimbitse, ku makuru avuga ko byashyizeho uburyo bugamije kumviriza abantu binyuze kuri telefoni.

Ni nyuma y’uko urubuga rwa Wikileaks rutangaje ko rufite inyandiko zigaragaza uburyo CIA hagati ya 2013-2016 CIA yinjiye mu mabanga y’abantu, by’umwihariko binyuze mu kumviriza telefoni zigendanwa n’indangururamajwi za televiziyo (Smart TV).

Umuvugizi wa CIA yabwiye BBC ko abaturage ba Amerika badakwiye guha agaciro ibivugwa na Wikileaks, kuko bigamije gutesha agaciro ubushobozi bw’inzego z’ubutasi mu kurinda Amerika iterabwoba n’abandi banzi.

Ati “Gushyira hanze amakuru nkariya ntabwo bishyira mu kaga abaturage ba Amerika n’ibikorwa byabo gusa, ahubwo ni no guha abanzi bacu ibikoresho n’amakuru bakoresha batugirira nabi.”

Umwe mu bayobozi utarashatse ko mazina ye atangazwa, yabwiye itangazamakuru ko FBI na CIA biri mu iperereza ngo hamenyekane uburyo ariya makuru yageze mu maboko ya Wikileaks.

Nubwo CIA itigeze yemeza niba ibyashyizwe hanze ari ukuri cyangwa ibinyoma, iri perereza rigamije kureba niba uwatanze aya makuru ari umuntu w’imbere mu kigo cyangwa uwo hanze.

Uruganda rwa Apple ruri ku rutonde rw’izivugwaho kuba ibikoresho byazo byarinjiwemo na CIA, rwabyamaganiye kure aho rwemeje ko iPhone iza muri telefoni zifite uburyo bw’umutekano w’amakuru bwizewe.

Mu gihe Google yo yanze kugira icyo ibivugaho, Samsung na Microsoft byo byatangaje ko bigiye gucukumbura ngo bimenye ukuri kw’amakuru yatangajwe na Wikileaks.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages