Ni nyuma y’amashusho yashizwe yanze n’umunyamakuru wigenga, Nick Shirley, yagaragaje ko amafaranga ashyirwa muri imwe mu mushinga y’igihugu yo gufasha abatishoboye anyerezwa.
Aya mashusho agaragaza uyu munyamakuru yagiye gusura bimwe mu bigo by’iyi mishinga birimo ibishinzwe kwita ku bana ndetse n’ibyo kwita ku buzima, bivugwa ko bicungwa n’abo muri ibyo bice ariko bakomoka muri Somalia, asanga imirimo myinshi idakorwa. Yavuze ko byakiriye arenga miliyoni 110$ yo kubifasha aturutse muri leta.
Ni amashusho yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga, bituma abantu batandukanye banenga abayobozi ba Minnesota na Guverineri wayo Tim Walz ku kutagira icyo akora.
Umuyobozi Mukuru wa FBI, Kash Patel, yasobanuye ko bari bamaze igihe bakurikirana icyo kibazo ndetse ko atari cyo gusa kuko hari n’andi mafaranga arenga miliyoni 250$ yagendeye muri gahunda yo kugaburira abana bava mu miryango itishoboye mu gihe cya Covid-19 binyuze mu mushinga ‘Feeding Our Future’, na yo byagaragaye ko yajemo amanyanga.
Bivugwa ko iperereza ryagaragaje ubujura bw’amafaranga menshi bwari bufitanye isano n’abo muri iyi leta ariko bakomoka muri Somalia.
CASE UPDATE: MINNESOTA FRAUD SCHEME
The FBI is aware of recent social media reports in Minnesota. However, even before the public conversation escalated online, the FBI had surged personnel and investigative resources to Minnesota to dismantle large-scale fraud schemes…
— FBI Director Kash Patel (@FBIDirectorKash) December 28, 2025
Byagaragaye ko mu bantu 78 barezwe, 57 bamaze guhamywa n’icyaha kugeza ubu.
Kash Patel ati “Tuzakomeza gukurikirana ayo mafaranga ndetse no kurinda abana kandi iperereza rizakomeza gukorwa.”
Bamwe mu bahamijwe icyaha bakatiwe imyaka 10 ndetse n’ihazabu ya miliyoni 40$.
FBI yagaragaje ko ayo mafaranga yagiye yoherezwa mu bindi bihugu mu buryo butemewe ndetse ko hari impungenge ko hari ayoherejwe mu mitwe y’iterabwoba nka Al-shabaab.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!