Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Trump yifashishije urubuga rwe Twitter maze avuga ko mu Ukwakira 2016, ubwo ibikorwa byo kwiyamamaza byari birimbanyije, Obama wari Perezida yumvirizaga telefoni ye.
Trump wanasabye Inteko Ishinga Amategeko gukora iperereza kuri iki kibazo, ntiyigeze atanga ibimenyetso by’ibyo ashinja Obama.
New York Times ivuga ko ku wa Gatandatu aribwo James Comey, yasabye Minisiteri y’Umutekano kunyomoza byeruye ibi birego bidashingiye ku kimenyetso na kimwe.
Si FBI gusa itemera ibyo Trump ashinja Obama kandi, kuko James Clapper wayoboraga Urwego ruhuza ibigo 17 bishinzwe iperereza (DNI), yahamije ko mu gihe cyose yamaze kuri uyu mwanya, nta gikorwa cyo kumviriza telefoni cyigeze kibaho.
Abo ku ruhande rwa Obama nabo bahakanye ibyo ashinjwa na Trump, aho bavuze ko ari ibinyoma bidafite ishingiro.



















TANGA IGITEKEREZO