Ubuyobozi bwa FBI, bwasohoye itangazo rishya ryemeza ko Trump yakomerekejwe n’isasu nyuma y’uko umuyobozi wayo, Christopher Wray, ahaswe ibibazo ku iraswa rye mu nama y’Inteko Ishinga Amategeko yaherukaga kuba.
Christopher Wray, ubwo yari mu nama yagaragaje ko kuraswa kwa Trump bitazwi niba yarakomerekejwe n’isasu cyangwa uduce twaryo byanatumye abo mu ishyaka ry’Aba-Républicains ndetse na Trump urihagarariye banenga FBI.
Wray yagize ati “Hari ikibazo niba ari isasu cyangwa igice cyaryo cyakomerekeje Trump ku gutwi."
FBI yahise ifata umwanzuro wo gusohora inyandiko yemeza ko Trump yakomerekejwe n’isasu bitandukanye n’uko umuyobozi wayo yari yagaragaye ashidikinya ku cyamukomerekeje.
FBI iti “Icyakomerekeje uwahoze ari Perezida Trump, ku gutwi cyari isasu, cyangwa uduce twaryo ariko ryarashwe n’uwagabye icyo gitero wahise anicwa.”
Ibi bibaye nyuma y’uko Trump yitegura kongera kwiyamamariza muri Leta ya Pennsylvania, aho yarasiwe n’umusore Thomas Matthew Crook wahise anicwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!