Umwe mu bagize Ibiro by’ubutasi bwa Amerika avuga ko nyuma yo guhiga bukware abagize uruhare mu gitero cyahitanye abantu 14 i San Bernardino mu Leta ya California, basanze Syed Rizwan Farook wafashwe nyuma gato y’iki gitero, akorana ku mbuga nkoranyambaga na bamwe mu ntagondwa za Kisilamu zigikorwaho iperereza n’ubutasi bwa Amerika, FBI, ndetse ngo bari kureba aho yaba ahurira n’indi mitwe y’abarwanyi ba kisilamu.
Polisi ya California ivuga ko Syed Rizwan Farook, n’umugore we Tashfeen Malik bafatanywe amasasu menshi n’ibindi biturika byinshi.
France24 ivuga ko nubwo FBI igaragaza ko itahita yemeza ko uyu Farook ari umwe muri izo ntagondwa, ngo kuko nta bigaragaza neza amakuru ajyanye n’iki gitero, abasesengura iby’aba barwanyi bemeza ko ngo hari bimwe mu byari byanditse ku mbuga nkoranyambaga akoresha byahanaguwe mbere gato y’ubu bwicanyi.
Iki gitero cyahitanye abantu 14, gikomerekeramo abandi 21 harimo n’abapolisi 2. Amerika buvuga ko ari ibintu byari byateguwe neza.



















TANGA IGITEKEREZO