Ibi bitero byahitanye Abanyamerika hafi ibihumbi bitatu abandi benshi barakomereka.

Umuyobozi wungirije muri FBI ushinzwe kurwanya iterabwoba, Jill Sanborn, niwe washyize hanze aya mabanga.

Amakuru avuga ko aya mabanga yagiye hanze muri Mata uyu mwaka, ariko byaje kujya ahagaragara mu Cyumweru gishize.

Ibinyamakuru birimo Aljazeera bivuga ko uyu mudipolomate ari uwitwa Mussaed Ahmed al-Jarrah.

Uyu ngo yakoze muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Arabie Saoudite hagati y’1999 kugera mu 2000, ariko nyuma yaje koherezwa muri Amerika akora muri ambasade y’iki gihugu i Washington.

Inzego z’ubutegetsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zivuga ko Al-Jarrah ariwe wahaye amabwiriza abagabo babiri bakoreraga Arabie Saoudite aribo Fahad al-Thumairy na Omar al-Bayoumi, basabwa guha icumbi ibyihebe bibiri byagongesheje indege imiturirwa ya World Trade Center.

Ibyo byihebe ngo byatangiye kuba muri Amerika kuva muri Mutarama mu mwaka wa 2000 mbere y’uko ibitero bikorwa.

Kugeza ubu irengero rya Al-Jarrah ntirizwi, ariko ngo bikekwa ko yaba yibereye mu gihugu cye.

Umuvugizi w’imiryango yabuze ababo, Brett Eagleson, yagize ati “Ibi biragaragaza ko hari ibyo leta irimo guhisha ku ruhare rwa Arabie Saoudite .”

Imyaka 19 irashize ibyihebe byo mu mutwe w’iterabwoba wa al-Qaeda, bigabye igitero kitazibagirana kuri Leta zunze Ubumwe za Amerika, gihitana abagera ku 3000. Baguye mu miturirwa ya World Trade Center, Pentagon ndetse no mu ndege yerekezaga i San Francisco, abandi barenga 6000 barakomereka.

Ni ibitero Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashinje umutwe wa Al Qaeda n’umuyobozi wayo Oussama Bin Laden ndetse bikurikirwa n’intambara zikomeye zo kurwanya iterabwoba.

Nyuma yo guhigwa imyaka myinshi, Osama bin Laden yaje kwicirwa mu gitero cy’indege gikaze cyakozwe muri Pakistan mu 2011.

Ibitero byo kuwa 11 Nzeri 2001 byahitanye abanyamerika basaga ibihumbi bitatu
Ibitero byo kuwa 11 Nzeri 2001 byahitanye abanyamerika basaga ibihumbi bitatu