Fisker yari yaratangiye imirimo yayo mu 2016, ishinzwe na Henrik Fisker wari umaze imyaka itatu ahombeje ikindi kigo yari yarashinze, Fisker Automative, cyakoraga imodoka zishobora gukoresha umuriro w'amashanyarazi ndetse na lisansi (hybrid).
Mu mwaka ushize nibwo iki kigo cyashyize hanze imodoka izwi nka Oceans cyari cyiteze ko ishobora guhindura ibintu ku isoko, ikagifasha kwagura ibikorwa byacyo.
Gusa ibi ntabwo ari ko byagenze kuko mu modoka zirenga ibihumbi 10 zari zakozwe, ibigera ku bihumbi bine gusa ari zo zagurishijwe ku bakiliya.
Izi nazo zari zifite ibibazo uruhuri birimo ibya feri, ibibazo bya sisitemu ikoreshwa imbere mu modoka n'ibindi bitandukanye. Ni ibibazo byavuzwe bimara igihe, ariko ibintu bihindura isura ubwo Marques Brownlee (MKBHD), umwe mu bafite izina rikomeye cyane kuri YouTube, ariko akibanda ku gutangaza ibijyanye n'ikoranabuhanga, yakoraga igenzura kuri iyi modoka.
Ubusanzwe MKBHD yari yasabye Fisker kumuha imodoka yabo akaba ari yo yifashisha mu kugenzura ubuziranenge bwayo, ibi ntibabikora ahubwo bakamutinza, kugeza ubwo yaje guhura na J&S Mitsubishi ikemera kumutiza imodoka akoresha.
Uyu mugabo yavuze ko mu modoka zose yari yaragenzuye, ari ubwa mbere yari abonye imodoka ifite ibibazo bikomeye, ibibazo byashoboraga no gushyira ubuzima bw'abayirimo mu makuba, ikintu kitakiriwe neza ku isoko kuko nyuma yo kuvuga ibi, imigabane y'iki kigo yahise itangira guta agaciro mu buryo budasanzwe.
Nyuma y'igihe gito, Isoko n'Imari ry'Imigabane rya New York ryakuye Fisker kuri iryo soko, rivuga ko 'agaciro k'imigabane kagabanutse mu buryo budasanzwe.'
Fisker yaje gukosora bimwe mu byo MKBHD yavuze, gusa igihe gisa nk'icyari cyamaze kurenga ndetse yewe amakosa bakoze bashaka kumubuza gukora 'video' ya mbere yatumye abantu batakariza icyizere iki kigo, kirushaho kugana habi.
Ibintu byakomeje kuba bibi ubwo ibiganiro Fisker yarimo kugirana n'ikindi kigo kitavuzwe, nubwo bikekwa ko ari Nissan, byapfaga bidatanze umusaruro, ari nabwo iki kigo cyatangiraga kugabanya abakozi bacyo.
Kuba uru ruganda ruhombye ni ikibazo kuri Amerika mu rugamba irimo rwo guhangana n'u Bushinwa mu nzego zitandukanye zirimo no gukora imodoka zikoresha amashanyarazi. Kugeza ubu, Amerika ishingiye kuri Tesla na Rivian mu gukora izi modoka mu gihe u Bushinwa bufite inganda nka BYD, Nio, Xpeng n'izindi nyinshi ziri kurushaho kuvuka no kwiyongera mu Bushinwa.
Iki gihugu kibarizwamo hafi 60% by'imodoka zose zikoresha amashanyarazi, mu gihe isoko ry'imodoka zikoresha amashanyarazi riri kugabanuka muri Amerika, nk'aho mu gihembwe cya mbere cy'uyu mwaka, 7% by'imodoka zose zaguzwe ari zo zikoresha amashanyarazi, zivuye ku 8.1% mu gihembwe cya mbere cy'umwaka wari wabanje.
Ibi biri mu byatumye inganda nka Ford na General Motors zitangaza ko zisubitse, cyangwa se zegeje inyuma gahunda zari zifite yo gukora imodoka zikoresha amashanyarazi, ahanini kubera iri gabanuka ry'abazikoresha muri Amerika.
Zimwe mu mpamvu zituma Abanyamerika bagabanya kuzikoresha cyane harimo kuba zigihenze ndetse no kuba zikora ibilometero bike mu ngendo zazo, ibisaba kuzishyiramo umuriro cyane ku buryo kuzikoresha urugendo rurerure usanga ari ikibazo.






Ibitekerezo 0