Isosiyete yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahitwa i Florida, igiye kubaka ubwato yise “Freedom Ship” buzaba bufite ibintu nkenerwa byose bizatuma buba umwe mu mijyi yo ku isi iba mu mazi izwi.
Abazubaka ubu bwato bagaragaje uko ubwo bwato buzaba buteye mu gihe buzaba bwubatswe. Roger M Gooch, umuyobozi n’umujyanama wa Perezida w’isosiyete Freedom Ship International y’i Florida ifite amasezerano yo kubwubaka, avuga ko ubu bwato bwa mbere bunini buzaba bwubatswe ndetse n’umujyi wa mbere uzaba uzwi ko uba mu mazi.
Ubu bwato biteganyijwe ko buzagira amagorofa 25, bukazaba kandi bufite ubushobozi bwo guha abantu ibihumbi 50 akazi kandi bukaba bushobora no gutanga akazi ibihumbi 30 ku bashyitsi n’akazi kagera ku bihumbi 20 k’abantu bazabukoramo hamwe n’indi mirimo igera ku bihumbi 10 kubera abashyitsi b’ijoro rimwe.
Ubu bwato buzagira ibikoresho byose nkenerwa biboneka mu yindi mijyi y’ubwato, birimo ibitaro, amashuri, amaduka, Pariki, ‘Casino’, ikibuga cy’indege n’ibindi. Ikibuga cy’indege cyabwo kizajya gihagurukirwaho kinamanukirweho n’indege nto zifite ubushobozi bwo gutwara abantu 40.
‘Freedom Ship’ buzaba bukoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba n’imiraba yo mu nyanja, icyakora ubu bwato ntiburarangira.
Kubaka ubu bwato bizatwara miliyari 10 z’amadolari ya Amerika ngo bwuzure, bukazaba bufite uburemere bwa Toni miliyoni ebyiri n’igice.



















TANGA IGITEKEREZO