00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abadepite b’u Bufaransa bemeje ko Palestine ari igihugu nk’ibindi

Yanditswe na

Noel T.

Kuya 3 December 2014 saa 10:10
Yasuwe :

Abadepite b’u Bufaransa baraye batoye umushinga wemera ko Palestine ari Leta nk’izindi basaba guverinoma y’u Bufaransa kuyifata nk’ibindi bihugu. Inkuru y’ikinyamakuru le Figaro ivuga ko abadepite b’u Bufaransa batoye iki cyemezo ku bwiganze bw’amajwi 339 ku 151.
Leta ya Israel ihora ihanganye na Palestine yahise igaragaza iki cyemezo cyafashwe n’Abadepite b’Abafaransa nk’ikosa rikomeye cyane.
Uyu mwanzuro wari wabanje gukurura impaka zikomeye mu badepite benshi b’u Bufaransa, (…)

Abadepite b’u Bufaransa baraye batoye umushinga wemera ko Palestine ari Leta nk’izindi basaba guverinoma y’u Bufaransa kuyifata nk’ibindi bihugu.

Inkuru y’ikinyamakuru le Figaro ivuga ko abadepite b’u Bufaransa batoye iki cyemezo ku bwiganze bw’amajwi 339 ku 151.

Leta ya Israel ihora ihanganye na Palestine yahise igaragaza iki cyemezo cyafashwe n’Abadepite b’Abafaransa nk’ikosa rikomeye cyane.

Uyu mwanzuro wari wabanje gukurura impaka zikomeye mu badepite benshi b’u Bufaransa, ariko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa Laurent Fabius, ku itariki ya 29 Ugushyingo yari yatangaje ko bazemeza kubaho kwa Leta ya Palestine nta ngingimira.

Umunyamabanga w’ishyaka ry’abasocialiste Harlem Désir yavuze ko bashaka guha amahirwe Palestine ikubaka igihugu cyigenga kandi gifite ikizere cy’iterambere.

Ati « Ntidushaka Palestine nka leta yo mu bitekerezo gusa itazabyara igihugu nyacyo, dushaka guha Palestina amahirwe ngo irebe uko yagira leta yayo yigenga. »

U Bufaransa bwemeye icyifuzo cy’abadepite bwaba bwiyunze ku bihugu 80 byamaze kwemera Palestine nk’igihugu.

Mu 1988 Umuryango w’ Abibumbye wemeye ko Palestina ibaho nk’igihugu cyigenga, kuva icyo gihe ibihugu 80 byamaze kuyemera nk’igihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages