Paul Cruickshank ukora ubusesenguzi ku bijyanye n’iterabwoba kuri Televiziyo ya CNN yavuze ko ubu ikibazo gikomeye ari ukumenya niba uyu mwambaro, ari uwa Salah Abdeslam kuri ubu uri guhigwa bukware n’inzego za Polisi. Ibi bihera ku kuba nyuma y’ibitero telefoni ye igendanwa yagaragaye muri aka gace.
Cruickshank yakomeje avuga ko niba ari uwa Abdeslam hakwiye kwibazwa impamvu wavumbuwe nyuma y’iminsi 10 nyuma y’ibitero.
Yagize ati “Birashoboka ko watawemo n’undi muntu. Undi mwiyahuzi tutazi byinshi kuri we kugeza ubu. Rero ubu bagiye gukora ibishoboka byose kugira ngo bamenye nyirawo, ni akazi k’ibanze ku Bafaransa bari mu iperereza."
CNN dukesha iyi nkuru ivuga ko uriya mwambaro wasanzwemo ibisasu bisa n’ibyakoreshejwe n’abagabye ibitero mu Mujyi wa Paris ku itariki 13 Ugushyingo bigahitana abagera ku 130.
Kugeza ubu Abdeslam bivugwa ko ariwe wari uyoboye biriya bitero ntabwo araboneka bikaba bikekwa ko afite abantu mu Bubiligi bakomeje kumuha ubufasha. Iki gihugu nacyo gikomeje kumushakisha aho ku cyumweru no ku wa mbere abagera kuri 21 bafashwe bakekwaho kuba baratanze ubufasha mu gutegura biriya bitero.
Mu gihe 15 bahise barekurwa, umwe we yamaze gufungwa azira kugira uruhare mu bikorwa by’umutwe w’iterabwoba ufite aho ahuriye n’ibitero by’i Paris. Umutekano mu Bubiligi bivugwa ko ariho biriya bitero byateguriwe ukomeje gukazwa cyane.
Hagati aho Perezida w’u Bufaransa, François Hollande nawe akomeje kuganira n’abayobozi b’ibihugu bitandukanye mu rwego rwo kubasaba ubufatanye mu guhashya umutwe wa Islamic state (IS). Ibitero by’indege ku birindiro by’uyu mutwe muri Syria nabyo birakomeje.



















TANGA IGITEKEREZO