Perezida w’u Bufaransa , François Hollande watakarijwe icyizere bikomeye n’abo ayoboye akomeje gukora iyo bwabaga ngo yigarurire imitima yabo abinyujije mu biganiro bibereka ko abitayeho.
Mu kiganiro cyaraye kinyujijwe kuri televiziyo TF1 na RTL, Hollande yatangaje ko atazahirahira yiyamamariza indi manda atarakemura ikibazo cy’ubushomeri kiri mu byatumye atakarizwa icyizere.
Hollande yavuze ko abona mu myaka icumi iri imbere U Bufaransa buzaba ari cyo gihugu gikomeye kurusha ibindi mu Burayi agendeye ku ngamba yafashe.
Yikomye abavuga ko Minisitiri w’Intebe, Manuel Valls ukomeje kumurusha gukundwa mu gihugu amurusha kuyobora.
Ati” Valls ashyira mu bikorwa politiki mba namugeneye akazi kanjye ni ukurinda Abafaransa”
Abajijwe ku mpamvu abona zituma atakarizwa icyizere, Hollande yasubije ko icyangombwa ri uko atishinja guteshuka ku nshingano ariko ko atitaye ku buryo Abafaransa bamufata.
Ati” Sinitaye ku byo Abafaransa bamvugaho icyangombwa ni uko ntewe ishema no kuba mfatiye runini u Bufaransa. Nzajya nireba mu ndorerwamo nibwire nti ”uri akagabo” ku bw’ibyo nzaba narakoze mu myaka itanu nzamara ku butegetsi.”



















TANGA IGITEKEREZO