Ibi byatangajwe nyuma yo gutorerwa kuzahagararira ishyaka Alliance for Patriotic Reorientation and Construction mu matora y’Umukuru w’Igihugu.
Jammeh wagiye ku butegetsi mu 1994 nyuma yo guhirika ubutegetsi bwariho, amaze kuyobora manda enye zose yikurikiranya, akaba ateganya kuziyamamariza iya gatanu mu matora ateganyijwe ku itariki ya 1 Ukuboza 2016.
Akimara gutorerwa guhagararira ishyaka rye, Jammeh yavuze ko atazumvikana n’umuperezida wo mu bihugu by’i Burayi ndetse n’undi wese uzaza kumubwira gushyiraho umubare ntarengwa wa manda muri Gambia.
Yavuze ko abarwanya ubutegetsi bwe byabananiye ngo kuko bushyigikiwe n’Imana.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Jammeh yakomeje avuga ko yiyemeje gukomeza gukorera abaturage b’igihugu cye bamaze imyaka 1000 bakolonizwa, aho yifuza kubageza ku rwego rw’abafite ubuzima bwiza ku isi.
Ubutegetsi bwa Jammeh bushinjwa n’imiryango itegamiye kuri leta kwica, gutanga ibihano bitanyuze mu nkiko no kudaha ubwisanzure itangazamakuru, icyakora leta ya Gambia irabihakana.



















TANGA IGITEKEREZO