Iki kirego Gambia yagitanze kuri uyu wa Mbere mu Rukiko Mpuzamahanga rw'Umuryango w'Abibumbye, ICJ, rushinzwe gukemura amakimbirane hagati y’ibihugu.
Mu 2017 nibwo ubwicanyi ku bayisilamu b’aba Rohingya muri Myanmar bwakajije umurego, buhitana ababarirwa mu bihumbi, abakobwa n’abagore bafatwa ku ngufu abandi barenga ibihumbi 700 bahungira mu bihugu birimo Bangladesh.
Iki kirego kije gikurikira Raporo Loni yasohoye umwaka ushize ishinja abasirikare bakuru ba Myanmar kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe amagana y’ubwoko bw’aba-Rohingya, isaba ko ababigizemo uruhare bashyikirizwa ubutabera bagakurikiranwaho ibyaha bya Jenoside ariko icyo gihugu cyo kirabihakana.
Uru rukiko umwaka ushinze rwatangije iperereza ry’ibanze ku bwicanyi bukomeje gukorerwa aba baturage ariko haracyari imbogamizi y’uko Myanmar itaraba umunyamuryango w’Urukiko mpuzamahanga Mpanabyaha(ICC).
Gambia nk’igihugu gituwe n’umubare munini w’abayisilamu kandi ikaba n’umunyamuryango w’Ihuriro ry’ubufatanye bwabo ku Isi (Organisation of Islamic Cooperation (OIC) yatanze ikirego isaba ko Myanmar yahagarika ubwo bwicanyi.
Yasabye urwo rukiko gushyira mu bikorwa ibiteganywa n’itegeko, igafatira ibihano Myanmar nk’igihugu cyashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga yo kurwanya no gukumira Jenoside.
Minisitiri w’Ubutabera akanaba n’Intumwa Nkuru ya Gambia, Abubacarr M Tambadou, wigeze no gukora mu urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, rwakurikiranaga ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ni we urimo gukurikira icyo kirego cyatanzwe na Leta ye.
Yabwiye BBC ko icyo kirego bagitanze nyuma yo kumva ubugizi bwa nabi bukomeje gukorerwa aba-Rohingya.
Aba-Rohingya ni ubwoko bw’abayisilamu bwihariye imico n’ururimi buba muri Leta ya Myanmar mu gace ka Rakhine gahana imbibe na Bangladesh ariko kuva batura muri ako gace nta bwenegihugu bwayo bahawe n’ibarura ku baturage rikorwa ntibabarurwa kuko bafatwa nk’impunzi zihaba mu buryo bunyuranyije n’amategeko.








Ibitekerezo 0