Gaz ni ingenzi cyane mu bukungu bw’u Budage dore ko ariyo yifashishwa mu nganda nyinshi no mu ngo z’abaturage. Icyakora, icyo gihugu cyagowe no kubona aho kivana gaz isimbura iyavaga mu Burusiya nyuma y’uko bwinjiye mu ntambara na Ukraine.
Scholz yatangaje ko yizeye ko Nigeria nka kimwe mu bihugu bifite ububiko bunini bwa gaz, izabasha guhaza u Budage iyo bukeneye.
Yavuze ko u Budage bufata Nigeria nk’umufatanyabikorwa ukomeye mu by’ubukungu.
Nigeria nicyo gihugu cya kabiri cyo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara gicuruzanya cyane n’u Budage. Nko mu mwaka wa 2021, ibihugu byombi byakoze ubucuruzi bwa miliyoni 158 z’Amadolari.
U Budage bwari busanzwe buvana muri Nigeria ibikomoka kuri peteroli byinshi ariko gaz ntabwo yari irimo.
Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu yavuze ko we na Scholz baganiriye birambuye ku bufatanye hagati y’ibihugu byombi, kandi ko yamusabye kuzana sosiyete nyinshi zo mu Budage zigashora imari mu bijyanye no kubona gaz.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!