Iyi mibare yashyizwe hanze na Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza ku wa 23 Werurwe 2025, yerekana ko nibura abantu ibihumbi 50,021 bamaze gupfa kuva intambara yatangira, bivuze ko nibura umuntu umwe mu bantu 50 amaze gupfa.
Abamaze gukomerekera muri iyi ntambara barenga ibihumbi 113.
Iyi ntambara iri kubera mu gace ka Gaza, ni imwe mu ntambara yahitanye ubuzima bwa benshi ahanini bitewe n’uko yabereye mu gace k’umujyi kandi gatuwe cyane, dore ko abarenga miliyoni ebyiri batuye aha i Gaza.
Ku wa 7 Ukwakira 2023 ni bwo umutwe wa Hamas wagabye ibitero kuri Israel, abagera ku 1.200 bahasiga ubuzima na ho abarenga 250 bafatwa bugwate.
Ibi byatumye Israel igaba ibitero simusiga kuri Gaza, impande zombi ziza kwinjira mu biganiro, uretse ko Israel yasubukuye ibitero, ishinga Hamas kwica amasezerano y’agahenge.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!