Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Col Chris Magezi, kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Kanama 2026, rivuga ko Brig Gen Nyakikuru yanahawe ipeti ry’agateganyo rya Major General.
Rikomeza rivuga ko izi mpinduka mu buyobozi bwa SFC zatangiye gukurikizwa uyu munsi.
Major General Asaph Mweteise Nyakikuru asimbuye Major General David Mugisha wari usanzwe uyobora uyu mutwe w’Ingabo.
Ubuyobozi bwa UPDF bwatangaje ko Mugisha ateganya kujya mu mahugurwa y’amasomo yo ku rwego rwo hejuru mu bijyanye n’umutekano (National Defence College - NDC) mu mahanga mu mezi ari imbere.
Mu butumwa bwa UPDF, yashimiye Major General David Mugisha ku murimo yakoze ubwo yayoboraga Special Forces Command, imwifuriza amahirwe masa mu masomo ye y’umutekano. Nanone yashimiye Brig Gen Asaph Mweteise Nyakikuru ku nshingano nshya no ku kuzamurwa mu ntera, imwifuriza kuzuza neza inshingano yahawe.
Special Forces Command (SFC) ni umwe mu mitwe yihariye igize Ingabo za Uganda, ushinzwe ibikorwa by’umutekano bidasanzwe birimo no kurinda abayobozi bakuru b’igihugu, aho usanzwe ufite uruhare mu kurinda Perezida Yoweri Museveni.
General Muhoozi Kainerugaba Appoints New SFC Commander
Kampala, Monday, 3 August 2026
The Chief of Defence Forces UPDF and Senior Presidential Advisor for Special Operations (SPA/SO), Gen Muhoozi Kainerugaba has appointed Brig Gen Asaph Mweteise Nyakikuru the acting Commander… pic.twitter.com/qz7bJd6oXk
— Chris Magezi (@ChrisOMagezi) August 3, 2026



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!