Gen. Dallaire azahabwa iyi mpamyabushobozi y’ikirenga y’icyubahiro ku wa 1 Ugushyingo 2015,mu birori byitwa “Allard Prize for International Integrity” akaba ari nawe uzavuga ijambo rikuru muri ibi birori.
Gen. Romeo Dallaire azwi cyane ko yari umugaba w’ingabo z’umuryango w’Abibumbye zari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside (UNAMIR), aho yabashije kurokora abantu bamwe na bamwe, ariko ingabo yari ayobowe zinengwa ko zitabashije guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ibintu byanashenguye Gen. Dallaire ubwe.
Atanga ubuhamya mu rukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda ICTR, Gen Dallaire yibutse abantu bapfuye mu Rwanda, kandi ingabo za LONI zari zifite ubushobozi bwo kubatabara, yaraturitse ararira.
Uyu mu Jenerali yamenyekanye mu bitabo bye birimo n’icyo yise Shake Hands With The Devil: The Failure of Humanity in Rwanda, bisobanuye kuramukanya na sekibi kunanirwa kurokora abantu mu Rwanda, mu buhamya ndetse no mu biganiro bitandukanye, Lt Gen.Dallaire akunda kugaruka kuri ayo mateka.
Catherine Dauvergne, umuyobozi wa “Allard School of Law” avuga ko Roméo Dallaire yaranzwe n’ubumuntu, ubudahemuka no guharanira ko isi yaba nziza.



















TANGA IGITEKEREZO