Gen Qassem Suleimani ni umwe mu bayobozi bakomeye b’ingabo ushinzwe ibikorwa by’ibanga mu Ngabo za Iran hanze y’igihugu, harimo n’ibikorwa icyo gihugu kirimo muri Syria.
Nk’uko ikinyamakuru cya Leta ya Iran, Al Alam, cyabitangaje, Gen Qassem yagize ati “Muzatangiza iyi ntambara ariko nitwe tuzagena iherezo ryayo. Bityo mukwiye kwitondera gutuka abaturage ba Iran na Perezida wa Repubulika yacu.”
Uyu musirikare ukomeye yavuze ko Amerika izi imbaraga zabo n’ubushobozi mu kurwana intambara z’abantu batangana, bityo intambara nitangizwa bazagira icyo bakora.
Gen Qassem abitangaje nyuma y’uko Perezida Hassan Rouhani yihanije Perezida Donald Trump, amubwira ko intambara yashoza ku gihugu cye yaba umubyeyi w’intambara nyinshi. Ni nyuma y’uko mu minsi ishize Trump yemeje ko azasubizaho ibihano by’ubukungu byari byarafatiwe Iran kubera gucura intwaro kirimbuzi.
Mu ijambo Perezida Rouhani yagejeje ku badipolomate mu cyumweru gishize yagize ati “Abanyamerika bagomba kumva ko intambara na Iran ari nyina w’intambara zose kandi amahoro na Iran ari nyina w’amahoro yose.” Yanageneye ubutumwa Trump ati “wirinde gukinisha umurizo w’Intare kuko uzabyicuza ubuziraherezo.”
Trump na we yasubije Rouhani yifashishije Twitter mu magambo akarishye yanditse mu cyapa, amubwira ko ashobora kuzahura n’ingaruka zikaze.
Yagize ati “Kuri Perezida Rouhani wa Iran: Ntuzongere na rimwe gutera ubwoba Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukundi cyangwa uzirengere ingaruka abantu bake mu mateka baba barahuye nazo. Ntitukiri igihugu cyihanganira amagambo yawe asura ubugizi bwa nabi n’urupfu. Witonde!”
Si ubwa mbere aba bakuru b’ibihugu bombi bateranye amagambo kuko no mu minsi yashize Perezida Rouhani yibasiye Trump amuziza gukumira bimwe mu bihugu by’Abisilamu kwinjira muri Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO