Umunyamerika Seymour Hersh ufite uburambe mu itangazamakuru, yatangaje ko abayobozi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika babona ko Perezida Zelensky ashobora gusimburwa na Gen Valery Zaluzhny wabaye Umugaba Mukuru w’ingabo.
Manda ya Zelensky yarangiye mu 2024, akomeza kuyobora Ukraine hashingiwe ku itegeko rishyiraho ibihe bidasanzwe bya gisirikare byatewe n’intambara iki gihugu gihanganyemo n’u Burusiya.
Mu nkuru yanditse ku wa 18 Nyakanga 2025, Seymour yatangaje ko umwe mu bayobozi bo muri Amerika yavuze ko mu gihe Zelensky yakwanga kuva ku butegetsi ku bushake, ashobora gukurwaho ku ngufu.
Abanyamerika bagaragaza ko mu gihe Perezida Donald Trump yakura amaboko kuri Zelensky, kumukura ku butegetsi byakoroha, ariko ko yahabwa ubuhungiro.
Uyu munyamakuru yatangaje ko ashingiye ku makuru yahawe n’abayobozi bo muri Amerika, Gen Zaluzhny usanzwe ari Ambasaderi wa Ukraine mu Bwongereza ashobora gusimbura Zelensky mu mezi make ari imbere.
Ubushakashatsi buheruka bwerekanye ko icyizere abaturage ba Ukraine bafitiye Zelensky cyamanutse kuva kuri 90% muri 2022, kikagera kuri 52% muri uyu mwaka. Abagera kuri 60% ntibifuza ko yiyamamariza indi manda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!