Uwahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika George W Bush yashyize ahagaragara amashusho yishushanyirije ubwe ya bamwe mu bakuru b’igihugu bo ku migabane itandukanye yagiye ahura nabo ubwo yari akiri ku butegetsi, muri bo harimo na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame bahuye inshuro zitandukanye, by’umwihariko mu mwaka wa 2008 ubwo yagiriraga uruzinduko rw’akazi mu Rwanda.
Amashusho Bush yishushanyirije ubwe arimo iya Vladimir Putin w’u Burusiya, Tony Blair wahoze ari Minisitiri w’Intebe mu Bwongereza, Hamid Karzai uyobora Afghanistan, Dalai Lama, Berlusconi Silvio wayoboye u Butaliyani, Paul Kagame n’abandi, yamuritswe kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Mata 2014.
Usibye ishusho ya Perezida Kagame, mu mashusho Bush yashushanyije hagaragaramo abayobozi bacye bo ku mugabane w’Afurika.
Imurika Bush yise “The Art of Leadership: A President’s Personal Diplomacy” ryafunguye imiryango kuri uyu wa Gatandatu, rikazasozwa tariki 4 Kamena.
“Dipolomasi ya nyayo ibanzirizwa no kwibwirana mukamenyana”, aya ni amagambo Bush yavuze mu kwezi kw’Ugushyingo 2001, akaba agaragara kuri kimwe mu bikuta bimanitseho amashusho mu cyumba cy’imurika.
Mu kiganiro yagiranye n’umukobwa we Jenna Bush Hager, ukorera televiziyo yo muri Amerika NBC, George W Bush yibajije ati: “Ni nde uzi uko aba bayobozi bazifata ni babona aya mashusho yabo?”
George Bush yatangiye gushushanya kuva aho aviriye ku butegetsi arangije manda ze ebyiri, ahanini biturutse ku gitabo yasomye cyitwa “Painting as a Pastime” cyanditswe na Winston Churchill wahoze ayobora u Bwongereza, na we washushanyaga mu ma saha ye y’ikiruhuko.
Ibihangano bya Bush byashyizwe ahagaragara bwa mbere mu ntangiriro z’umwaka wa 2013, nyuma y’aho ba rushimusi binjiriye muri emails za bamwe mu bo mu muryango we. Ibi bishushanyo byagiye ahagaragara muri 2013 byari byiganjemo ibindi bitari abantu.
Amwe mu yandi mashusho yashushanyijwe na Bush ubwe...



















TANGA IGITEKEREZO