Abanya-Ghana barindwi, barimo bane bari bagize itsinda rya leta ryari ryitabiriye inama ku mutekano w’Ikoranabuhanga (cyber-security) i Tel Aviv, bivugwa ko bafunzwe nta bisobanuro bahawe.
Hashize amasaha atanu bararekurwa, mu gihe abandi batatu basubijwe mu gihugu nk’uko Ghana ibivuga, ikaba yaranamaganye uburyo bafatwagamo.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Ghana yatangaje ko umudipolomate wo ku rwego rwo hejuru w’Ambasade ya Israel i Accra yahamagawe ngo asobanure iby’iki kibazo, kandi ibihugu byombi byemeranyije kurangiza ayo makimbirane mu mahoro.
BBC yatangaje ko yagerageje kuvugisha Ambasade ya Israel kugira ngo igire icyo ibivugaho, ntiyasubizwa.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Ghana yavuze ko ibihugu byombi bimaze imyaka myinshi bifitanye umubano mwiza, bityo ibikorwa Israel ishinjwa kubakorera bidahuye n’ibyo mubano w’amateka.
Minisiteri yongeyeho ko Ghana itegereje ko abaturage bayo bubahirizwa agaciro n’icyubahiro, nk’uko n’ibindi bihugu byifuza ko Ghana yubaha abenegihugu babyo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Samuel Okudzeto Ablakwa, yabwiye itangazamakuru rya JoyFM ko buri Munya-Ghana wirukanwa na Israel, na Ghana izajya yirukana umunya-Israel.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!