00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ghislaine Maxwell yimuriwe muri gereza yoroheje muri Texas

Yanditswe na Manzi Sabin
Kuya 4 August 2025 saa 06:00
Yasuwe :

Umufatanyacyaha wa Jeffrey Epstein mu byaha byo gukorera abangavu ihohotera rishingiye ku gitsina, Ghislaine Maxwell, yimuriwe muri gereza yoroheje muri Leta ya Texas, aho agiye gukomereza igifungo cy’imyaka 20 yakatiwe muri 2022.

Tariki ya 31 Nyakanga 2025 Ghislaine yimuriwe muri Gereza ya Camp Bryan itarindirwa umutekano cyane kandi itanga ubwisanzure ku bagororwa, akuwe muri Gereza ya FCI Tallahassee iherereye muri Florida.

Umuvugizi w’Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa muri Amerika (BOP), Donald Murphy, yemeje aya makuru “Turabishimangira, Ghislaine Maxwell, ari mu maboko ya BOP muri gereza nkuru ya Camp Bryan iri i Bryan muri Texas.”

Ghislaine yimuwe nyuma y’icyumweru abonanye na Minisitiri w’Ubutabera wungirije, Todd Blanche, aho byavuzwe ko baganiriye ku bandi bantu baba barakoranye ibyaha na Epstein.

Iri yimurwa ni ikintu kidakunze kubaho ku bantu bahamwe n’ibyaha byo gusambanya abana cyangwa ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina, kuko akenshi babonwa nk’abashobora guhungabanya ituze rusange, bityo bakoherezwa muri gereza zicungiwe umutekano bikomeye.

Abagize imiryango y’abahohotewe na Epstein na Maxwell, barimo abo kwa Virginia Giuffre wahitanywe n’agahinda katurutsse ku ihungabana, bagaragaje uburakari nyuma yo kumva amakuru y’iyimurwa rya Ghislaine.

Maria na Annie Farmer hamwe n’umuryango wa Giuffre, bashyize hanze itangazo rigira riti “Ibi ni ugutsindwa k’ubutabera ku mugaragaro, Maxwell yimuwe nijoro nta n’itangazo rimenyesha abo yahohoteye.”

Impuguke mu bijyanye n’amagereza, Sam Mangel, yavuze ko Ghislaine ashobora kuba yari mu kaga muri gereza ya Tallahassee mu gihe ari gukorana n’ubutabera, kuko ibamo abashoboraga guhungabanya umutekano we barimo n’ababaye mu mitwe y’abagizi ba nabi.

Ghislaine Maxwell yahamijwe ibyaha by'ihohotera rishingiye ku gitsina yafatanyije na Epstein
Ghislaine yimuriwe muri gereza ya Camp Bryan yoroshya imibereho y'abagororwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages