Iki kigega cyatangaje ko Gita Gopinath agiye kuva mu buyobozi bwacyo agasubira muri Kaminuza ya Havard mu mpera za Kanama 2025 nyuma y’imyaka itandatu agikoramo.
Muri iyo myaka itandatu yari amaze muri IMF, Gita Gopinath, yamazemo imyaka itatu ari Umuyobozi Mukuru wungirije.
Gipinath yagiye muri IMF mu 2019 ubwo yabaga umugore wa mbere ubaye Umuyobozi Mukuru mu by’Ubukungu (Chief Economist) muri icyo kigo, mbere y’uko asimbura Geoffrey Okamota ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wungirije mu 2022.
Uyu mugore afite ubuhanga mu bijyanye n’ubukungu ndetse n’imiyoborere byatumaga akomeza kuba muri IMF.
Ubutegetsi bwa Donald Trump bugaragaza ko hakenewe impinduka mu bigo binini birimo Banki y’Isi na IMF, cyane ko icyo gihugu ari cyo gitangamo imisanzu myinshi.
Minisitiri w'Imari muri Amerika, Scott Bessent, yashinje ibi bigo byombi ko byarenze ku nshingano byahawe, abisaba kureka gukomeza kwagura gahunda zitari ngombwa kandi zidafite umurongo uhamye, cyane cyane izijyanye n’imihindagurikire y’ibihe n’ibijyanye n’uburinganire.
Yashimangiye ko Amerika n’ibindi bihugu bikwiye kugira icyo kigega nk’uko cyahoze, ashimangira ko kwibanda ku bijyanye n’ihindagurika ry’ibihe n’uburinganire bitari mu ntego cyashyiriweho.
Gopinath yatangaje ko nyuma yo kuva mu buyobozi bwa IMF azahita asubira muri Kaminuza ya Havard aho azakomeza gushyira imbaraga mu bushakashatsi mu rwego rw’imari n’ubukungu mpuzamahanga.
Ati “Ndagarutse mu bintu byanjye bijyanye n’imyigishirize, aho ngiye gukomeza gushyira imbere ubushakashatsi ku rwego rw’imari mpuzamahanga n’ubukungu mu gukemura ibibazo mpuzamahanga no guhugura abahanga b’ahazaza mu bukungu.”



Ibitekerezo 0