FTC yatangaje kuri uyu wa Gatatu ko icyo gihano Google yagihawe nyuma yo kwica itegeko ryo mu 1998, ribuza kwerekana amashusho adakwiye no kwiba amakuru bwite by’abana batagejeje ku myaka 13.
Iki kigo gishinjwa gushyira amashusho y’umwana kuri internet kitabisabiye uburenganzira ababyeyi be, kikayabyazamo amafaranga binyuze matangazo yamamaza kigeza ku bareba ayo mashusho.
Google yemeye kwishyura ayo mafaranga yaciwe no kugira ibyo ihindura bijyanye no kubahiriza uburenganzira bw’abana mu mashusho itangaza kuri YouTube.
Mu byo yemeye kuvugurura harimo gushyiraho uburyo busaba abakoresha YouTube kugaragaza amashusho bashyiraho arebana n’abana ku buryo ibasha gukumira ashyirwaho n’abagamije inyungu zabo bwite, kandi bagasaba uburengazira ababyeyi babo mbere yo gushyiraho amazina, amafoto cyangwa amashusho yabo.
YouTube yavuze ko uretse guhagarika gutangaza amashusho yamamaza mu mashusho y’abana igiye no guhagarika gukusanya amakuru y’umuntu uwariwe wese wayarebye nubwo yaba ari umuntu ukuze.
Yanafashe umwanzuro wo gukuraho uburyo bwatumaga abantu bayareba babasha kugira icyo bayavugaho (Comments) cyangwa bamenyeshwa ikintu gishya kibayeho (Notification) n’ibindi.
Nyuma yo gucibwa ibi bihano, Umuyobozi wa YouTube, Susan Wojcicki, yavuze ko ‘Nta kintu cy’ingenzi nko kurengera umwana n’ubuzima bwe bwite’.
Aya mafaranga Google yaciwe, miliyoni 136$ izayaha FTC naho miliyoni 34$ zisigaye zihabwe Leta ya New York nk’uko New York Times yabitangaje.
Iki nicyo gihano kinini cya mbere FTC itanze kuva yashyiraho iryo tegeko. Ikindi gihano kinini yatanze ni miliyoni 5.7$ yaciye urubuga rwa TikTok uyu mwaka ruzira kwica ibikubiye mu masezerano arengera uburenganzira bw’abana.
Iki gihano kandi kije gikurikira icya miliyoni 5$ ziheruka gucibwa urubuga rwa Facebook ruzira gukoresha amakuru y’abarukoresha rutabibasabiye uburenganzira.



















TANGA IGITEKEREZO