Ibi bibaye nyuma y’uko Trump abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yavuze ko yakurikiranye bya hafi ibyo Google igamije byo kumubuza kongera gutorerwa kuyobora Amerika.
Ati “Narebye Kevin Cernekee, umu-enjeniyeri wa Google, yavuze ibintu bibi ku byo bakoze mu 2016, kandi ngo barashaka ko Trump atsindwa mu 2020…byose binyuranyije n’amategeko. Turi gukurikiranira Google hafi.”
Cernekee aherutse gutangariza ikinyamakuru cya Wall Street Journal ko yirukanywe na Google azira kutemeranya ku makuru yasibwe, gusa Umuvugizi wa Google ahakana ibyo akemeza ko impamvu yo kwirukanwa kwe yari ishingiye ku kuba hari amabanga y’ikigo yafashe kandi bikaba binyuranije n’amategeko.



















TANGA IGITEKEREZO