Raporo ya MDPMI yashyizwe ahagaragara ku wa 24 Gashyantare 2025, igaragaza uko Google n’izindi mbuga nkoranyambaga nka Meta bigira uruhare mu gutanga amakuru ariko bikanifashisha ikoranabuhanga ryabyo mu gutambamira ibitangazamakuru by’imbere muri Afurika y’Epfo.

Paula Fray uri mu bagize iyo komisiyo, yavuze ko Google yinjiza ari hagati ya miliyoni 800 na 900 z’ama-Rand akoreshwa muri Afurika y’Epfo buri mwaka kubera ibyandikwa n’ibi bitangazamakuru, ariko igatuma bihomba hagati ya miliyoni 160 na 200 z’ama-Rand.

Yagize ati “Isesengura ryacu rigaragaza ko igihombo kiri hagati ya miliyoni 300 na miliyoni 500 z’ama-Rand buri mwaka.”

Raporo yagaragaje kandi ko uburyo ishakiro rya Google ritondeka amakuru bigirira akamaro ibitangazamakuru mpuzamahanga kurusha ibyo muri Afurika y’Epfo.

James Hodge, uyobora MDPMI yavuze ko hakwiye gushyirwaho umusoro uri hagati ya 5% na 10% kuri sosiyete z’ikoranabuhanga kugira ngo bifashe itangazamakuru ryo muri Afurika y’Epfo kugira icyo ryinjiza.

Yasabye Google ko yahindura uburyo bw’imikorere kugira ngo igire uruhare mu gufasha ibitangazamakuru by’imbere mu gihugu kubona inyungu ihagije ugereranyije n’ibyo riba ryatakaje.

Yavuze kandi ko YouTube ikwiye kongera inyungu ibitangazamakuru bibona ku byinjizwa kuri urwo rubuga, ikagera kuri 70%.

Google yashinjwe guhombya ibitangazamakuru byo muri Afurika y'Epfo arenga miliyoni 27$ buri mwaka
Google yashinjwe guhombya ibitangazamakuru byo muri Afurika y'Epfo arenga miliyoni 27$ buri mwaka