00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guhoberana kwa Perezida Putin na Narendra Modi byarakaje Ukraine

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 17 July 2024 saa 09:24
Yasuwe :

Nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi asuye u Burusiya agahura na Perezida w’icyo gihugu Vladimir Putin bakanahoberana, Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yavuze ko ari urucantege kubona umuyobozi nka Modi uzwi muri politiki iharanira demokarasi ku Isi ahoberana na Putin yagereranyije n’inkoramaraso, bituma Ambasaderi wa Ukraine mu Buhinde asabwa ibisobanuro kuri ayo magambo.

Byatangajwe n’Ikinyamakuru cy’Abarusiya, RT, kuri uyu wa 16 Nyakanga 2024, gikomoza ku kuba Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi aherutse gusura u Burusiya kugira ngo agirane ibiganiro na Putin ku mubano w’ibihugu byombi, no ku bindi birimo ibibazo by’umutekano binafite aho bihuriye n’intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine.

Kuwa 08 Nyakanga 2024 nibwo Minisitiri Modi yashyize amafoto kuri X ari kumwe na Perezida Putin, harimo n’ayo bahoberana ndetse anamushimira uko yakiriwe mu Burusiya.

Ayo mafoto ni yo yarakaje Volodymyr Zelensky wa Ukraine, anavuga ko guhurira i Moscow kw’abo bagabo bisubiza inyuma urugendo ruganisha ku mahoro.

Perezida Zelensky yakomoje ku kuba umunsi abo bagabo bahura u Burusiya bwari bwagabye ibitero kirimbuzi bigizwe n’ibisasu bya misile kuri Ukraine bigahitana abantu 37, abandi 130 bagakomereka, bityo ko guhura kwa Narendra Modi na Putin yagereranyije n’umwicanyi ari urucantege.

Ibi kandi byatumye Ambasaderi wa Ukraine mu Buhinde ahamagazwa na bwo kugira ngo yisobanure, ibintu u Buhinde bufata nk’agasuzuguro.

U Buhinde kandi bwahise busubika inama bwari bufitanye na Ukraine, yigaga ku bijyanye na Dipolomasi ibyo bihugu bihuriyeho.

Ibi bibaye nyuma y’uko mu ntangiro z’uyu mwaka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dmitry Kuleba, yari yasuye u Buhinde muri gahunda yo kubusaba ubufasha mu rugendo rwo kubaka amahoro hahoshwa intambara iri hagati ya Ukraine n’u Burusiya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages