Ni amasezerano agizwe n’ingingo 14 Iran igasabwa ko niyubahiriza izayungukiramo byinshi birimo n’ishoramari ryo kongera kubaka iki gihugu.
Ubwo yari mu nama ya G7 yabereye mu Bufaransa, Perezida Donald Trump yavuze ko aya masezerano ashobora gushyirwaho umukono bidatinze. Biteganyijwe ko azasinywa ku wa 19 Kamena 2026, agasinyirwa mu Busuwisi.
Mu bikubiye muri aya masezerano harimo guhagarika intambara muri Iran n’ahandi yagukiye hose nko muri Liban aho Israel ikomeje guhashyiriza Hezbollah.
Harimo kandi ko ibihugu byombi bikwiye kubahana, kimwe kikubaha ubusugire bw’ikindi aho kwivanga muri gahunda zacyo.
Amerika na Iran kandi byemeranyije ishyirwaho ry’iminsi 60 yo kuganira ku byo buri ruhande rwemera, icyakora iyi minsi ishobora kongerwa mu gihe impande zombi zibyemeye. Iyi minsi izatangira ubwo imbanzirizamasezerano izaba yasinywe ku wa 19 Kamena 2026.
Impande zombi zemeje kandi ko Amerika igomba guhita ihagarika ibikorwa byayo byo gukumira ubwato bwikoreye ibikomoka kuri peteroli bijya n’ibiva ku byambu bya Iran, Tehran na yo igafungura inzira ya Hormuz ikomeje gutuma ubukungu bw’Isi buzahara kuko inyuzwamo 20% by’ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa mu Isi.
Amerika n’abafatanyabikorwa bayo kandi bazategura uburyo bw’ishoramari rizafasha Iran kongera kwiyubaka. Bivugwa ko iri shoramari rizaba ringana na miliyari 300$ zizashorwa mu nzego zitandukanye muri Iran. Iri shoramari rizaba ari iry’abikorera.
Amerika kandi yemeranyije na Iran ko izakuraho ibihano by’ubukungu yari yarafatiye Iran n’ibindi Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano ku Isi kari karafatiye iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Iran na yo yasabwe kuzibukira iby’intwaro za kirimbuzi ndetse impande zombi zemeranyije ko zizaganira ku ikoreshwa rya Iranium Iran ikizeho.
Mu zindi ngingo harimo kurekura umutungo wa Iran wafatiriwe n’ibihugu bitandukanye kubera ibihano yafatiwe nubwo iyi ngingo itarafata umurongo, hakabamo ingingo zijyanye n’uburyo aya masezerano azashyirwa mu bikorwa.






Ibitekerezo 0