Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza,Rish Sunak, yari yagennye Tim Barrow usanzwe ari umujyanama we mu by’umutekano, ngo abe Ambasaderi i Washington D.C.
Abo mu ishyaka rya Labour ritavuga rumwe na guverinoma ntibigeze bemera iki cyemezo. Basobanuye ko icyo Sunak ashaka ari ukwihutisha gahunda ze mbere y’uko amatora aba kandi atari ko amabwiriza abiteganya.
Amabwiriza ya “Purdah” avuga ko gushyira abayobozi mu myanya ikomeye ari ibyemezo bifatwa nyuma y’amatora nubwo uwagenwe yaba yamaze kubyemera.
Ubuyobozi bwa Labour bwasobanuye ko bwagejeje ku Biro by’Ububanyi n’Amahanga impungenge ku igenwa rya Tim kuri uyu mwanya, cyane ko byari byarabusezeranyije ko icyemezo nk’iki kitazafatwa mbere y’amatora.
Umuyobozi Mukuru wa Labour, Keir Starmer, yateguje ko mu gihe yatsinda amatora, agasimbura Sunak ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe ashobora kuzagena utari Tim ku mwanya wa Ambasaderi w’u Bwongereza muri Amerika.
Ambasaderi w’u Bwongereza uriho ubu, Dame Karen Pierce, yatangaje ko ashobora kuguma kuri izi nshingano kugeza mu ntangiriro za 2025 nyuma yo kongezwa amezi 12.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!