Uyu muyobozi, tariki ya 18 Kamena 2024, yasobanuye ko ikireba abana ari ukwiga gusa, bityo ko badakwiye kuba bakoresha izi telefone mu gihe cy’amasomo.

Nk’uko ikinyamakuru Politico cyabitangaje, Guverineri Newsom yavuze ko agiye gukorana n’Inteko Ishinga Amategeko ya California kugira ngo bitarenze muri Kanama 2024 yemeze ibihano bizajya bihabwa abanyeshuri bafatanwa telefone.

Guverineri Newsom yagize ati “Nteganya gukorana n’Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo dukumire ikoreshwa rya telefone zigezweho mu gihe cy’amasomo. Iyo abana bari ku ishuri, bakwiye kwibanda ku masomo, si telefone.”

Hari abakomeje gushyigikira Guverineri Newsom, bagaragaza ko telefone zigira ingaruka ku myitwarire n’imitsindire y’abanyeshuri, kuko bakoresha imbuga nkoranyambaga zifashishwa mu gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni.

Mu 2022, Guverineri Newsom yasabye ibigo bikora imbuga nkoranyambaga ko bikwiye kongera imbaraga mu kurinda abatagejeje ku myaka y’ubukure kuzikoresha no kubarinda kubona amakuru menshi.

Mu 2023, uyu muyobozi yongeye gukebura ibi bigo, abimenyesha ko bikwiye kwiyumvamo inshingano, bikarinda abana kwangizwa n’ibinyuzwa ku mbuga nkoranyambaga kuko byakwangiza ubuzima bwabo bwo mu mutwe.

Leta ya California yiyunze kuri Florida na Indiana, na zo zisanzwe zifite amategeko abuza abanyeshuri gukoresha telefone mu gihe cy’amasomo.

Guverineri Newsom yatangaje ko bidakwiye ko abana bigana telefone
Guverineri Newsom yatangaje ko bidakwiye ko abana bigana telefone