Rosen Zhelyazkov yatangaje icyo cyemezo binyuze kuri televiziyo mbere y’iminota mike ngo Inteko Ishinga Amategeko ibatakarize icyizere.
Ubwegure bwe buje nyuma y’ibyumweru bitatu by’imyigaragambyo yabaye mbere y’uko bwinjira muri gahunda yo gukoresha ifaranga ry’u Burayi.
Banki Nkuru y’u Burayi yaherukaga gutangaza ko Bulgaria yujuje ibisabwa byose ngo yinjire muri gahunda yo gukoresha ifaranga ry’u Burayi guhera ku wa 1 Mutarama 2026.
Abantu ibihumbi by’Abanya-Bulgaria bateraniye mu mihanda yo mu mujyi wa Sofia no mu tundi turere twinshi ku wa Gatatu nimugoroba, mu myigaragambyo ikomeje kwiyongera igaragaza uburakari bw’abaturage kuri ruswa imaze imyaka myinshi n’ubushobozi buke bwa za guverinoma zisimburana mu kuyirandura burundu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!