00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guverinoma ya Bulgaria yeguye

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 11 December 2025 saa 06:29
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe wa Bulgaria, Rosen Zhelyazkov, yatanze ubwegure bw’abagize Guverinoma nyuma y’imyigaragambyo imaze iminsi muri iki gihugu kubera ingamba z’ubukungu zitishimiwe no kunanirwa gukemura ikibazo cya ruswa.

Rosen Zhelyazkov yatangaje icyo cyemezo binyuze kuri televiziyo mbere y’iminota mike ngo Inteko Ishinga Amategeko ibatakarize icyizere.

Ubwegure bwe buje nyuma y’ibyumweru bitatu by’imyigaragambyo yabaye mbere y’uko bwinjira muri gahunda yo gukoresha ifaranga ry’u Burayi.

Banki Nkuru y’u Burayi yaherukaga gutangaza ko Bulgaria yujuje ibisabwa byose ngo yinjire muri gahunda yo gukoresha ifaranga ry’u Burayi guhera ku wa 1 Mutarama 2026.

Abantu ibihumbi by’Abanya-Bulgaria bateraniye mu mihanda yo mu mujyi wa Sofia no mu tundi turere twinshi ku wa Gatatu nimugoroba, mu myigaragambyo ikomeje kwiyongera igaragaza uburakari bw’abaturage kuri ruswa imaze imyaka myinshi n’ubushobozi buke bwa za guverinoma zisimburana mu kuyirandura burundu.

Guverinoma ya Bulgaria yeguye kubera imyigaragambyo y'abaturage
Minisitiri w’Intebe wa Bulgaria, Rosen Zhelyazkov, yatanze ubwegure bw’abagize Guverinoma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages