Dusanzwe tumenyereye ko imibumbe igaragiye izuba (système solaire) ari umunani, ariko abashakashatsi batangiye kwemeza ko hari indi mibumbe ibiri itazwi mu igaragiye izuba.
Inkuru ya Huffingtonpost ivuga ko mu bushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi bo mu Bwongereza ndetse na Espagne bagaragaje ko inyuma y’umubumbe wa Neptune hihishe indi mibumbe ibiri itari izwi.
Ibyo bavuga, abo bashakashatsi ngo babishingira ku myitwarire cyangwa uburyo imibumbe igaragiye izuba igenda ikurikirana, bagasanga inyuma ya Neptune hariyo indi mibumbe ibiri.
Carlos de la Fuente Marcos umwe mu bashakashatsi bo muri Espagne ubwo yamurikaga ibyavuye mu bushakashatsi bwe, imbere y’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Complutense i Madrid ndetse n’abo muri Kaminuza ya Cambridge, yagaragaje ko babonye imigendere y’imibumbe igaragiye izuba yarahindutse.
Yagize ati " Nyuma y’ibyo twabonye , turemeza ko hari indi mibumbe inyuma ya Neptune ndetse na Pluton »
Bavuga ko umubare nyawo w’indi mibumbe itazwi batarawumenya neza, ko ariko iyo babashije kubona bafitiye ibimeyetso, ari ibiri iherereye inyuma ya Neptune.
N’ubwo ubwo bushakashatsi bwemeza ko hari indi mibumbe mishya mu igaragiye izuba, hari abandi bagaragaje ko nta yindi mibumbe mishya izabaho, ko ubushakashatsi nk’ubwo bwakozwe ntibagire icyo babona.



















TANGA IGITEKEREZO