Mu bucukumbuzi bwakozwe na na Dail Mail hagaragaye ko hagati ya 1993 na 1995, Epstein yasuye Clinton muri White House inshuro 17, akajyayo ari kumwe n’abakobwa bagera ku munani.
Muri aba bakobwa bivugwa ko harimo bane bigeze gukundana na we barimo na Ghislaine Maxwell wari inshuti ye magara ubu uri gukurikiranwa n’inkiko aregwa ubufatanyacyaha mu gukorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina abana batarageza ku myaka y’ubukure, akaba yarabikoranye na Epstein.
Mu gitabo cyandikwamo abasura White House umunsi ku munsi hagaragayemo ko mu 1993 Epstein yasuye Clinton inshuro enye harimo imwe yajyanye na Maxwell mu birori byaberagamo , mu 1994 amusura inshuro icyenda harimo izo yagiyeyo inshuro ebyiri ku munsi.
Dail Mail igaragaza ko abajyanama bakuru ba Perezida Clinton ari bo bateguraga izi ngendo za Epstein muri White House ndetse igitabo cyandikwamo abashyitsi bayo kigaragaza ko yabaga agiye mu gice kigana ku ruhande rw’Uburengerazuba ari na cyo kibamo ibiro bya Perezida.
Ibi bije nyuma y’igihe gito iki kinyamakuru gitangaje ko Clinton yagaragaye kenshi akora ingendo mu ndege ya Epstein yitwaga Lolita Express yavuzweho kuba indiri y’ibikorwa bibi byo gufata abakobwa ku ngufu, kuko abaherwe bayigendagamo basambanyaga abo bakobwa ubwo babaga bari mu rugendo ibyo Epstein yitaga gufata neza abashyitsi.
Kugeza ubu nta mukobwa urumvikana ashinja Clinton kumufata ku ngufu, ariko akomeje gushyirwa mu majwi mu rubanza rwa Ghislaine Maxwell rumaze kugaragaza benshi bagiranye ubucuti na Eptsein bashobora gukurikiranwa.
Igikomangoma Andrew cyo mu Bwongereza ni umwe mu bikomerezwa byashyizwe mu majwi ko byagiranye ubucuti na Epstein ndetse bigasambanya abakobwa ku ngufu, aho ubu azatangira gukurikiranwa n’inkiko mu Ukuboza Azira gusambanya umukobwa utaruzuza imyaka abifashijwemo n’uyu muherwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!