00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Habonetse izindi nyandiko zirenga miliyoni zivuga kuri dosiye ya Epstein

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 25 December 2025 saa 10:00
Yasuwe :

Urwego rw’Ubushinjacyaha rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rufatanyije n’Urwego rushinzwe iperereza muri Amerika (FBI) rwagaragaje ko rwavumbuye izindi dosiye zirenga miliyoni ziyongera muri dosiye za Epstein.

Jeffrey Epstein yari umunyemari ukomeye watawe muri yombi mu 2019 akurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo gucuruza abana bato hagambiriwe kubashora mu busambanyi.

Dosiye ze zikomeje kuvugwa cyane kuko mu bikorwa bye bivugwa ko yabaga ari kumwe n’abantu bakomeye mu nzego zinyuranye.

Ni dosiye zahise zishyikirizwa urwego rw’ubutabera ndetse buhita butangira kuzigenzura no kureba amakuru yahishwa hagamijwe kurengera inzirirakarengane ziri muri ayo madosiye.

Ruti “Dufite abanyamategeko bari kuzigenzura ndetse bahisha ibyemewe n’amategeko ko bihishwa kugira ngo harengerwe abakorewe icyaha, ndetse dosiye zose tuzazishyira hanze vuba bishoboka.”

Uru rwego rwagaragaje ko bishobora gufata igihe kugira ngo dosiye zose zibe zirangiye ariko bari gukorwa ibishoboka kugira ngo dosiye zose zijye hanze.

Ibi bibaye mu gihe Perezida wa Amerika Donald Trump aherutse gusinya itegeko ryatowe n’Inteko Ishinga Amategeko risaba ko ibikubiye mu nyandiko za Epstein byose bishyirwa hanze.

Byabaye mu gihe urwego rw’ubutabera rwari rwaranze gushyira izi nyandiko hanze ruvuga ko harimo amakuru menshi ashobora guhungabanya icyubahiro cy’umuntu, Trump asaba ko amakuru ashobora kwangiza izina ry’umuntu n’icyubahiro cye byajya bihishwa.

Dosiye zagiye hanze nyuma y’icyo gihe zari zuzuyemo amakuru yahishwe ibyateye impaka ko ayo makuru yahishwe ku bwinshi gutyo ari ayo kurengera abantu bamwe.

Icyakora muri izo dosiye zashyizwe hanze harimo izigaruka kuri Trump zigaragaza ko yakundaga abakobwa bakiri bato no kubakora ku myanya y’ibanga.

Epstein yapfiriye muri gereza mu 2019, nyuma y’ukwezi bivugwa ko yiyahuye. Gusa benshi baracyemeza ko yishwe kugira ngo hatagira amabanga amuvamo, akandagaza bamwe mu bayobozi bakomeye ku Isi.

Impamvu ni uko Epstein yari inshuti y’abanyapolitiki, abayobozi bakomeye ndetse n’abanyemari benshi harimo na Trump ubwe.

Urupfu rwa Epstein benshi barugerekaga kuri Trump kuko icyo gihe ari we wari Perezida, bakavuga ko yari agamije gusibanganya amakuru kuri dosiye ye.

Hagabonetse izindi dosiye nshya ziyongera kuri dosiye ya Epstein washinjwaga gucuruza abana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages