Mu cyumweru gishize nibwo byatangiye kuvugwa ko mu 2016 Trump Jr yabonanye na Natalia Veselnitskaya, ibintu aba bombi bemera ndetse bakavuga ko ibiganiro byabo byanitabiriwe n’umukwe wa Trump, Jared Kushner na Paul J Manafort wari ukuriye ibikorwa bye byo kwiyamamaza.
Mu gihe Trump Jr yashimangiye ko mu byo baganiriye byose nta makuru afatika ajyanye na Hillary Clinton wari uhanganye na se yatanzwe, cyangwa se amatora, habonetse ubutumwa bushimangira ko atari ko byari bimeze.
Nk’uko The New York Times yabyanditse, Rob Goldstone wagize uruhare mu gutegura iyi nama yanditse ubutumwa bushimangira ko intego y’ibi biganiro ari kimwe mu bikorwa byari mu mugambi w’u Burusiya mu gufasha Trump kugera ku ntsinzi.
Goldstone yari yarabanje guhakana ko nta makuru afite ku bijyanye no kuba u Burusiya bwarivanze mu matora ya Amerika, ikibazo kugeza ubu kiri gukorwaho iperereza na FBI ifatanyije n’Inteko Ishinga Amategeko.
Umunyamategeko Alan Futerfas washyizweho na Trump Jr ngo amuhagararire mu kibazo cy’u Burusiya yavuze ko umukiliya we nta kosa yakoze, dore ko n’ibiganiro yagiranye na Veselnitskaya nta kintu gifatika cyavugiwemo.
Veselnitskaya washyingiranwe n’umutegetsi muri Guverinoma y’u Burusiya we yahakanye gukorana no guharanira inyungu z’iki gihugu.
Inama hagati ya Trump Jr na Veselnitskaya yabereye mu muturirwa wa Trump Tower tariki ya 9 Kamena 2016, nyuma y’ibyumweru bibiri gusa Donald Trump atorewe guhagararira ishyaka ry’Aba-républicains mu matora y’Umukuru w’Igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO