Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 5 Mata 2026, ahagana saa 04:00, nibwo humvikanye urusaku rw’amasasu hafi ya White House.
Secret Service yahise itangira gushakisha hafi ya Lafayette Park ituranye n’ibiro bya Perezida kugira ngo batahure uwarashe niba ari ho yihishe.
Anthony Guglielmi, Umuvugizi wa Secret Service abinyujije kuri X, yavuze ko ibi bikimara kuba bahise bafunga imihanda yose iri hafi ya Perezidansi, gusa ubu yongeye kuba nyabagendwa.
Secret Service ivuga ko nta muntu wasanzwe muri iyi pariki nyuma yo kuyigenzura kandi iki gitero ntawe cyakomerekeje. Iperereza riracyakomeje ngo harebwe niba nta kinyabiziga cyakoreshejwe no gushakisha ukekwa.
Igihe ibi byabaga, Donald Trump yari i Washington DC, ndetse Secret Service ivuga ko akazi muri White House gakomeje nk’ibisanzwe ariko umutekano ukaba wakajijwe.
Ibi byatumye Perezida Donald Trump impera z’icyumweru azimara mu murwa mukuru aho kujya mu rugo rwe i Mar-a-Lago muri Florida aho akunze kuba mu minsi itari iy’imibyizi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!