Kuva mu mpera z’umwaka ushize, u Burusiya bwatangiye gushyira ingabo nyinshi ku mupaka ubuhuza na Ukraine, amakuru akavuga ko zimaze kugera ku bihumbi 130, kandi hari izindi ibihumbi 40 ziryamiye amajanja.

U Burusiya kandi buherutse kohereza ingabo ibihumbi 30 muri Belarus, igihugu kiri hafi y’Umurwa Mukuru wa Ukraine, Kiev, bigakekwa ko izi ngabo kongeraho indege z’intambara zoherejwe muri icyo gihugu, zishobora kuzifashishwa mu gitero simusiga cyagabwa kuri Kiev.

Kuva Intambara ya Kabiri y’Isi yarangira, ni ubwa mbere u Burusiya bwohoreje ingabo zingana gutyo muri Belarus.

Mu gihe rero imyiteguro y’intambara isa nk’irimbanyije ku ruhande rw’u Burusiya, Amerika yatangaje ko ikiraje ishinga ubutegetsi bwa Moscow ari ugushaka impamvu izaba imbarutso y’intambara.

Mu gutegura iyi mpamvu, u Burusiya burifuza gushaka impamvu izatuma intambara buzashoza igaragara nk’aho ari iyo kwirwanaho no kwitabara aho kuba iyo kugaba igitero.

Ni muri urwo rwego u Burusiya burimo gutegura igitero cya nyirarubeshwa, aho inzego z’ubutasi za Amerika zivuga ko u Burusiya buzerekana amashusho y’abantu babushyigikiye batuye mu Burasirazuba bwa Ukraine barashwe bagapfa, abandi bagakomereka mu gihe ibikorwaremezo byinshi bizaba bigaragara nk’ibyangiritse.

Ibi bitero byagize ingaruka zikomeye bizashinjwa Ingabo za Ukraine, u Burusiya buvuge ko byakozwe mu rwego rwo kwihimura ku babushyigikiye.

Iki gikorwa cyo kugaragaza ibitero bya nyirarureshwa bizaba bigamije kwereka abaturage ba Ukraine ko Leta yabo iri kurengera, bamwe muri bo batangire no kuyinenga.

Nyuma y'aho, u Burusiya buzatera ingabo mu bitugu imitwe y’abarwanyi barushyigikiye mu Burasirazuba bwa Ukraine, bitume iki gihugu cyinjira mu ntambara n’iyo mitwe mu buryo bweruye.

Mu buryo runaka, iyi ntambara yo mu Burasirazuba bwa Ukraine izakorwamo ikosa rizatuma u Burusiya bugaragaza ko bwatewe, bituma bwinjira mu ntambara yeruye, ari naho buzahera bugaba igitero kuri Ukraine.

Amerika yatangaje ko u Burusiya burimo gutegura video zizerekana ayo mashusho y’ibitero by’Ingabo za Ukraine ku bashyigikiye u Burusiya.

Amerika yagaragaje tekiniki u Burusiya buzakoresha mu kugaba igitero kuri Ukraine
Amerika yagaragaje tekiniki u Burusiya buzakoresha mu kugaba igitero kuri Ukraine