Ibi byagarutsweho ku wa 16 Nzeri 2025, ubwo uyu musore yajyanwaga mu rukiko rwo muri Utah, rwabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, Robinson ashinjwa ibyaha birindwi birimo ubwicanyi, gukoresha intwaro mu buryo butemewe n’amategeko, gukanga abatangabuhamya n’ibindi.
Umushyinjacyaha Jeffrey Gray, yatangaje ko Tyler Robinson w’imyaka 22 yasigiye urwandiko umusore babanaga bikekwa ko banakundanaga, ruvuga ko agiye kwica Charlie Kirk kubera ko ari amahirwe yari abonye yo kwivugana uyu mugabo.
Gray yavuze ko urwo rwandiko rwagirana ruti “Nabonye amahirwe yo kwivugana Charlie Kirk kandi ngiye kubikora.”
Uyu mushinjacyaha yagaragaje ubundi butumwa aba basore bagiranye aho Robinson yamugaragarije ko yishe Kirk kubera urwango yari asanzwe amufitiye.
Robinson ashobora gusabirwa igihano cy’urupfu mu rubanza bikekwa ko ruzihutishwa cyane.
Charlie Kirk wari impirimbanyi y’ibitekerezo by’Aba-conservateur akanashyigikira ibitekerezo by’ishyaka ry’aba-Republicain by’umwihariko akaba n’inshuti magara ya Perezida Donald Trump, yarashwe ku wa 10 Nzeri 2025.
Nyuma yo gukora ibyo bikorwa, Robinson yahise afatwa nyuma y’uko umubyeyi we afatanyije n’inshuti ze zimujyanye ku biro bya Polisi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!