Guiffre ubu ufite imyaka 38 aherutse gutanga ikirego i New York cy’uko yasambanyijwe ku gahato inshuro ebyiri n’Igikomangoma Andrew wari inshuti ya hafi ya Jeffrey Epstein wahamijwe kugira uruhare mu bikorwa byo gushora abana b’abakobwa bakiri bato mu mibonano mpuzabitsina, afatanyije na Ghislaine Maxwell wari umukunzi we.
Epstein wiyahuriye muri Gereza mu 2019 yajyaga afata abana b’abakobwa akabagemurira abagabo b’inshuti ze bakomeye barimo abanyapolitiki, abaherwe bagenzi be ndetse n’abanyacyubahiro batandukanye.
Guiffre ni umwe mu bakobwa bahuye n’iri sanganya ubwo yari afite imyaka 17, aho avuga ko yagemuriwe Igikomangoma Andrew i Londres mu Bwongereza bagakora imibonano mpuzabitsina ndetse bakongera kuryamana i Manhattan muri Amerika mu rugo rwa Epstein.
Uyu mukobwa ni umwe mu bashinje Epstein mu 2008 kumukorera ihohotera rishingiye ku gutsina ariko nyuma mu 2009 baza kugirana amasezerano ashobora gushingirwaho mu guhanaguraho ibyaha Igikomangoma Andrew.
Aya masezerano akubiye mu nyandiko yashyizwe hanze bwa mbere ku itariki 3 Mutarama 2009, avuga ko Epstein yemeye kwishyura Guiffre ibihumbi 500$ ariko nawe agaceceka ntazigere na rimwe amushinja icyaha cyo kumufata ku ngufu cyangwa ngo agishinje undi wese wamusambanyije abifashijwemo na Epstein.
Gusa ababuranira Guiffre bavuga ko iyi nyandiko itanditsemo izina ry’Igikomangoma Andrew bityo idashobora gushingirwaho mu kumuhanaguraho iki cyaha. Ariko ababuranira Andrew bo bavuga ko amasezerano Guiffre yagiranye na Epstein yivugira ko nta muntu n’umwe azigera ashinja iki cyaha.
CNN yatangaje ko izi nyandiko ziramutse ziteshejwe agaciro, Andrew w'imyaka 61 ashobora kugezwa imbere y’urukiko hagati ya Nzeri n’Ukuboza 2022 akaburanishwa kuri ibi byaha.
Igikomangoma Andrew ni umwana wa Gatatu w'umwamikazi Elizabeth II w'u Bwongereza, akaba ari umuhungu we wa kabiri.




Ibitekerezo 0