Ubu bushakashatsi bwakorewe mu ishami ry’iyo kaminuza rikora ubushakashatsi kuri politike z’ubukungu buragira buti “Ibice byabereyemo inama za Trump byarahazahariye cyane mu bigendanye n’icyorezo ndetse n’impfu cyateje.”
Ubu bushakashatsi butaragenzurwa mu buryo rusange, bwakoreye inyingo ku hantu 18 Trump yiyamamarijeho mu mijyi nka Phoenix, Tulsa na Pittsburgh, ubundi igereranya imibare y’abanduye mbere na nyuma y’izo nama, ndetse banagereranya n’imibare y’abanduye mu duce tutabereyemo izo nama.
N’ubwo ubu bushakashatsi busohotse mu bihe byegereje amatora, bwerekanye ko intego yabwo ishingiye kuri siyansi kuko bugereranya imibare y’abanduye y’uduce twabereyemo inama bagereranyije n’ahatarabaye ibikorwa byo kwiyamamaza, ibyavuyemo bikerekana uruhare amahuriro y’abantu benshi yagize mu gutuma icyorezo gikwirakwira cyane.
Ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Trump byagiye binengwa cyane n’abakora mu rwego rw’ubuzima ko abarimo batakurikizaga amabwiriza arimo guhana intera no kwambara agapfukamunwa. Hari amafoto agaragaza amatsinda y’abantu benshi bacucitse bafite ibyapa, hari ibyaberaga ahantu hafunganye, nk’iyabaye ku wa 23 Kamena muri Phoenix.
Abahagarariye ibikorwa byo kwiyamamaza bya Trump bavuze ko bateye intambwe mu kurinda abitabiraga, harimo nko kumanika ibyapa bishishikariza abantu kwambara udupfukamunwa.
Abahagarariye ibikorwa byo kwiyamamaza bya Joe Biden bavuze ko ubu bushakashatsi ari ikimenyetso ntakuka ko Trump ari gukora ibikorwa by’ikwirakwiza rihambaye rya Covid-19.
Ubu bushakashatsi bwayobowe na Professor B. Douglas Bernheim akaba ari na we uyoboye ishami ry’ubukungu muri Kaminuza ya Stanford, yafatanyije n’undi bakorana muri iryo shami ndetse n’abanyeshuri bari gukorera impamyabumenyi z’ikirenga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!