Yavuze ko Musk yatekerezaga ko ikigo kidaharanira inyungu kidashobora kubyara amafaranga ahagije. Intego ye yari uguhabwa ubuyobozi bwuzuye.
Brockman yatangaje ko Musk yashakaga ubu bubasha kugira ngo bimufashe gukusanya miliyari 80$ kugira ngo yubake umujyi ufite byose ku mubumbe wa Mars.
Nyuma yo kutumvikana kuri iyi ngingo muri Kanama 2017, Musk mu burakari bwinshi ngo yarivumbuye, ahagarika inkunga ye, nyuma aza no kuva mu nama y’ubutegetsi y’iki kigo muri Gashyantare 2018.
Kugeza ubu, Musk yareze ikigo cya OpenAI mu nkiko avuga ko yabeshywe agatanga miliyoni 38$ mu kigo kidaharanira inyungu mbere y’uko gihindurwa kikagirwa ikigamije inyungu.
Arasaba impozamarira ya miliyari 150$, akaba yifuza ko yishyurwa igice cya OpenAI gikora nk’ikigo kidaharanira inyungu.
Muri Werurwe 2019, ikigo cya OpenAI cyahinduye imiterere yacyo kivamo ibice bibiri birimo kimwe giharanira inyungu n’ikindi kidaharanira inyungu. Kuva ubwo kikaba kimaze gukusanya amafaranga arenga miliyari 100$.
Iki kigo giteganya gukoresha miliyari 50$ mu bikorwa by’ikoranabuhanga rya mudasobwa [computing] mu 2026, kikaba gishobora no kugurisha imigabane yacyo ku isoko ry’imari n’imigabane, ikabarirwa agaciro ka miliyari 1000$ muri uyu mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!