Polisi yo muri Haiti igaragaza ko abantu bapfiriye muri iki gitero ko ari 16 gusa.
Bamwe mu baturage n’abayobozi bo muri aka gace ka ‘Petit-Riviere’ gaherereye mu Ntara ya Artibonite iherereye mu Burasirazuba bwo hagati muri Haiti, babwiye itangazamakuru ryo muri aka gace ko ibyo bitero byabaye mu gitondo cyo ku wa 29 Werurwe 2026 ndetse biza no gukomeza ku munsi wakurikiyeho.
Umuryango Defenseurs Plus ugaragaza ko abarenga 6000 bamaze kuva mu byabo kubera ibi bitero by’ubugizi bwa nabi byagabwe n’aya mabandi. Umuryango w’Abibumbye wo ugaragaza ko 2000 aribo bavuye mu byabo.
Polisi yo muri Haiti ivuga ko abapfiriye muri ibi bitero ko ari 16 abandi 10 bakomerekeyemo mu gihe raporo y’imiryango ya sosiyete sivile yo muri iki gihugu igaragaza ko abapfuye ari 17 mu gihe abakomeretse ari 19.
Umuvugizi w’Umunyabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yabwiye itangazamakuru ko ibiro by’uyu muryango muri Haiti, BINUH, bivuga ko abamaze gupfira muri ibi bitero bari hagati ya 10 na 80 ndetse asaba ko hakorwa iperereza ryimbitse.
Ati “Kuba inzego zishinzwe umutekano muri iyi ntara ya Artibonite zitarahise zirwanya uyu mutwe ni bimwe mu byatumye abapfiriye muri ibi bitero biyongera.”
Polisi yo muri Haiti igaragaza ko ubwo ibyo bitero byagabwa muri aka gace yoherejeyo imodoka eshatu z’intambara gusa ariko zatinze kuhagera bitewe n’imyobo aya mabandi yari yacukuye mu muhanda ujya muri aka gace.
Ubuyobozi bwa Polisi buvuga ko ubwo abapolisi bahageraga basanze aya mabandi yamaze gutwika inzu nyinshi ndetse bahita bahunga.
Polisi yavuze ko abakomerekeye muri ibi bitero bahise bajyanwa mu bitaro ndetse ko igiye gutangiza ibikorwa byo guhiga no gufata aya mabandi.
Artibonite ni imwe mu ntara yo muri Haiti ikorerwamo ubuhinzi n’ubworozi gusa abaturage bahatuye bakunze guhura n’ikibazo cy’ibitero by’abitwaje intwaro bikunze kubibasira.
Ibi bitero bisigaye bikomeza bikagera no mu murwa mukuru w’iki gihugu, Port-au-Prince nubwo ho hashyizweho ingamba zikakaye zo kurwanya ibi bitero.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!