00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Haiti: Michel Martelly yarangije manda ye asiga igihugu kidafite Perezida

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 8 February 2016 saa 12:03
Yasuwe :

Uwari Perezida wa Haiti, Michel Martelly yasoje manda ye y’imyaka itanu asiga igihugu kidafite ukiyobora kuko yari atarabona umusimbura.

Mu ijambo rya nyuma nka Perezida kuri iki Cyumweru, Martelly yavuze ko yemera aho yagize intege nke kandi ko icyo yicuza cyane ari ukuba atarabashije guhererekanya ububasha n’umusimbura bitewe n’uko icyiciro cya kabiri cy’amatora y’umukuru w’igihugu cyakomeje kwigizwa inyuma.

Martelly utarongeye kwiyamamaza mu matora, yari ashyigikiye Umucuruzi w’ibitoki, Jovenel Moise, watsinze icyiciro cya mbere cy’amatora yabaye mu Ugushyingo umwaka ushize, ariko ibyavuye mu matora bikaba bitaremewe n’uwo bahanganye Jude Célestin ushinja Komisiyo y’amatora gushyigikira Moïse.

BBC dukesha iyi nkuru yavuze ko kugeza ubu Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ariwe uyoboye igihugu mu gihe hategerejwe ko hatorwa Perezida w’inzibacyuho na we ugomba kugira manda itarengeje amezi ane.

Biteganyijwe ko icyiciro cya kabiri cy’amatora ya Perezida kizaba ku itariki 24 Mata, Perezida mushya akazarahizwa ku itariki ya 14 Gicurasi.

Uwari Perezida wa Haïti, Michel Martelly yasoje manda y’imyaka itanu

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages