Taiwan ni ikirwa kiri mu birometero 160 uvuye mu Bushinwa, kikaba ari imwe mu ntandaro y’ubwumvikane bucye hagati y’u Bushinwa na Amerika kuko u Bushinwa buvuga ko ari igice cy’ubutaka bwabo, mu gihe Amerika ivuga ko ari igihugu cyigenga ndetse ikaba igomba kukirinda, ibi bikaba binanditse mu Itegeko Nshinga.
Muri iyi minsi u Bushinwa bwongereye ibikoresho birimo amato ya rutura ndetse n’ibirindiro by’ingabo zabwo hafi ya Taiwan, nyuma y’uko abayobozi bakomeye mu Bushinwa bagiye bumvikana bavuga ko igihe icyo ari cyose, bazisubiza iki kirwa gikize, kabone nubwo hakwifashishwa imbaraga za gisirikare.
Umujyanama mu by’umutekano muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Robert O’Brien, yavuze ko uburyo u Bushinwa buri kongera amato y’intambara n’ingabo hafi ya Taiwan buteye inkeke, kandi butigeze bubaho mu myaka irenga 100 ishize kuko byaherukaga mu gihe cy’intambara ya mbere y’Isi.
Uyu muyobozi yavuze ko impamvu yo kongera ingufu za gisirikare hafi ya Taiwan bigamije kwigizayo Amerika, maze u Bushinwa bukazagera ubwo bwigarurira Taiwan budafite gitangira.
Yagize ati “Ibyo bikorwa bigamije kutwigizayo kugira ngo bazasigarane ubushobozi buzatuma bigarurira Taiwan”.
Uyu muyobozi ntabwo yeruye ngo avuge icyo Amerika yakora igihe u Bushinwa bwaba bwigaruriye Taiwan, gusa yongeyeho ko “habaho ibintu biteye ubwoba cyane”.
Uyu mugabo kandi yagiriye inama Taiwan yo kongera ingengo y’imari igenerwa ubwirinzi bw’igihugu, kuko 1.2% by’umusaruro mbumbe Taiwan igenera ibikorwa by’ubwirinzi, ari bike cyane ugereranyije n’uburyo u Bushinwa bwubatse igisirikari gikomeye mu myaka 70 ishize.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!