Abarekurwa ni Romi Gonen, w’imyaka 24, Emily Damari, w’imyaka 28 na Doron Steinbrecher, w’imyaka 31.
Aya masezerano yemejwe mu cyumweru gishize agizwe n’ibice bitatu, aho mu gice cya mbere hazabaho guhererekanya imbohe hagati y’impande zombi, abasirikare ba Israel bari mu bice bituwe bya Gaza bakavayo ndetse no guhagarika imirwano.
Ibikubiye mu cyiciro cya kabiri n’icya gatatu bizaganirwaho ku munsi wa 16 w’aka gahenge.
Nyuma y’aya masezerano byari biteganyijwe ko Hamas izatangaza urutonde rw’imbohe igomba kurekura ariko ntabwo yahise ibikora, bituma Israel nayo ikomeza kugaba ibitero byahitanye abantu batatu.
Hamas yavuze ko gutinda gusohora urutonde ruriho amazina y’imbohe izarekura byatewe n’impamvu z’uburyo bw’imikorere ariko yemeza ko igihamye ku masezerano y’agahenge.
Mu masezerano, Hamas yemeye kurekura abanyanywe bunyago 33 b’Abanya-Israel zisimburanyijwe n’imfungwa nyinshi z’Abanye-Palestine.
Ibyishimo ni byose ku banye-Palestine bafite icyizere cyo kongera kubaho mu mahoro ndetse bagasubira mu byabo nubwo inzira yo kubigeraho itoroshye.
Nyuma y’aya masezerano kandi Israel yatangaje ko yabashije kugarura umurambo wa Oron Shaul, umusirikare wishwe na Hamas mu ntambara ya 2014. Ibi byashimwe cyane muri Israel, nubwo hari indi mibiri y’abasirikare igisigaye muri Gaza.
Aya masezerano y’agahenge ni intambwe ya mbere mu nzira igoye yo guhagarika iyi ntambara imaze amezi 15.
Intambara ya Israel na Hamas imaze kugira ingaruka zikomeye ku banye-Palestine, aho abarenga 46,000 bamaze gupfa, ibikorwa remezo muri Gaza bikaba byarangiritse ndetse 90% by’abaturage bayo bamaze kwimurwa.
Ku rundi ruhande kandi Abanya-Israel bagera kuri 1200 barishwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!