Byatangajwe n’abayobozi bo muri uyu mutwe umaze igihe uhanganye na Israel, ku wa 6 Nyakanga 2026.
Ni icyemezo kigamije guhindura imiyoborere ya Gaza, ubuyobozi bwa gisirikare bugasimbuzwa ubwa gisivili.
Kuva hashyirwaho agahenge hagati ya Hamas na Israel mu Ukwakira 2025, uyu mutwe wakunze kugaragaza ko uri gutegura uburyo bwo kuzibukira imiyoborere ya buri munsi ya Gaza ariko ibyo kurambika intwaro abantu barabitegereje amaso ahera mu kirere.
Umwe mu bayobozi ba Hamas yagize ati “Uyu mutwe wemeje gusesa komite iyobora Gaza ndetse no gushyiraho umuyobozi umwe wemewe ku rwego rw’igihugu uzaba areberera imirimo y’iyi komite, kugeza hashyizweho komite yo ku rwego rw’igihugu iyobora Gaza.”
Urwego rushinzwe itangazamakuru muri Gaza rwavuze ko rugiye gukoresha ikiganiro n’itangazamakuru kizasobanura iby’iki cyemezo.
Undi muyobozi muri uyu mutwe yavuze ko bamaze kubibwira uruhande rwa Palestine ubwo bahuriraga i Cairo mu Misiri.
Ati “Bemeye icyemezo cya Hamas, bakigaragaza nk’intambwe ifatika yo kwemerera Komite yo ku rwego rw’igihugu gufata inshingano.”
Uku gusesa uru rwego bizatuma hashyirwaho Komite yo ku rwego rwa Palestine yose (National Committee for the Administration of Gaza :NCAG) iyobowe na Ali Shaath kugira ngo afate inshingano za Palestine yose.
NCAG yashyizweho na ‘Board of Peace’ ya Donald Trump ubwo Perezida wa Amerika ubwo yageragezaga kunga Hamas na Israel intambara yari imaze imyaka itatu igahagarara.
Icyakora NCAG yakoreye hanze ya Gaza amezi menshi ashize. Hamas n’abayobozi ba Palestine baganiriye kuri iyi ngingo inshuro i Cairo bari kumwe n’abahuza batandukanye kugira ngo ibitandukanye ibi bice bikurweho.
Ingabo za Israel zari zaraguye ibirindiro muri iki gice mu mezi ashize kugeza ku kigero cya 70%. Israel yanze ko Gaza yakongera kuyoborwa na Hamas.
Hamas na yo igaragaza ko izarambika intwaro ari uko Palestine yashyizeho ubuyobozi bwayo kugira ngo itagambanirwa.
Mu 2007 ni bwo Hamas yatangiye kuyobora Intara ya Gaza. Nyuma yo gutsinda amatora y’abagize inteko Ishinga Amategeko mu 2006, Hamas yiyunze na Fatah igizwe n’Abanye-Palestine benshi.
Icyakora mu 2007 aya matsinda yatanye mu mitwe birangira Hamas itsinze Fatah ihita itangira kugenzura byuzuye Gaza ishyiraho n’inzego zitandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!