Ni amakuru yatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima muri iyi ntara igenzurwa na Hamas, kuri uyu wa 26 Ukuboza 2023.
Nk’uko BBC yabitangaje, inzego z’ubuzima muri Gaza zemeje ko muri aba bantu harimo abapfiriye mu nkambi ya Nur Shams iherereye mu karere ka Tulkarem, ubwo bagabwagaho igitero cya ‘drone’.
Igisirikare cya Israël kiremeza ko gikomeje ibitero muri Gaza, bigamije gusenya umutwe wa Hamas kugira ngo utazongera kuba ikibazo ku mutekano w’iki gihugu.
Kuri uyu wa 26 Ukuboza, iki gisirikare cyatangaje ko mu munsi umwe cyagabye ibitero ku hantu harenga 100 cyemeza ko hakorera abarwanyi ba Hamas.
Ibitero by’ingabo z’iki gihugu muri Gaza byakurikiye ibyo Hamas yagabye mu majyepfo yacyo tariki ya 7 Ukwakira 2023, bigatwara ubuzima bw’abantu 1200, abandi 240 ikabafata bugwate.
Kuva ingabo za Israël zatangira kwihimura kuri Hamas, kimaze kwicira muri Gaza abantu 20.915 nk’uko Minisiteri y’Ubuzima ibyemeza. Umuryango na wo urababarira mu bihumbi 20.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!