Abarekuwe ni Karina Ariev w’imyaka 20, Daniella Gilboa w’imyaka 20, Naama Levy w’imyaka 20 na Liri Albag w’imyaka 19. Aba basirikare bafashwe na Hamas mu Ukwakira 2023 ubwo yagabaga igitero gikomeye muri Israel.
Leta ya Israel yakiriye aba bagore mu Misiri kuri uyu wa 25 Mutarama 2025, Israel na yo irekura Abanya-Palestine 70 yari ifunze.
Umuvugizi w’Ingabo za Israel, Daniel Hagari, yemeje ko bakiriye aba bagore, asobanura ko ingabo zizaruhuka mu gihe abantu babo bari mu maboko ya Hamas bazaba barekuwe.
Yagize ati “Ingabo za Israel zizakomeza gukora ibishoboka byose ngo zirinde abaturage ba Israel. Akazi kacu ntikararangira kugeza igihe abaturage bagizwe imbohe na Hamas bose bazaba batashye.”
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yavuze ko uwitwa Arbel Yehoud na we yagombaga kurekurwa kuri uyu wa 25 Mutarama ariko Hamas ntiyabikoze.
Netanyahu yasobanuye ko ku bw’iyi mpamvu, Leta ya Israel yasubitse gahunda yo kwemerera impunzi z’Abanya-Palestine gusubira mu majyaruguru y’Intara ya Gaza kugeza ubwo Yehoud azarekurirwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!