Ni ibiganiro byavuzwe ko byagombaga kubera i Cairo mu Misiri ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha.
Mu kiganiro Hamdan yagiranye na Al Jazeera, yavuze ko kuri bo icyihutirwa Israel ikwiye kubanza gukora ari ukuva muri Gaza no guhagarika ubushotoranyi bwose ikomeje gukora.
Yagize ati “Ntabwo dukeneye ibindi biganiro. Hamas yari yemeye kuba itanze agahenge ariko Israel yo irabyanga. Nta cyizere cy’uko Israel yakwemera ibyo dushaka ngo tujye mu biganiro. Niba nta cyizere gihari gifatika rero bisobanuye ko ari uguha Israel igihe cyo gukomeza ubushotoranyi”.
Mu ntangiriro za Gicurasi uyu mwaka nibwo bigizwemo uruhare na Qatar na Misiri nk’abahuza, Umutwe wa Hamas wari wemeye ko habaho agahenge muri iyi ntambara imaze amezi arindwi ariko Israel ibyamaganira kure ivuga ko ibyo isaba uyu mutwe byose bigomba kubanza gukorwa.
Amakuru ava mu rwego rw’ubutasi rwa Israel avuga ko iki gihugu gishaka gusubukura ibiganiro na Hamas ku ngingo yo kurekura abantu bayo bafashwe bugwate n’uyu mutwe ndetse ko yiteguye kwemera agahenge k’intambara.
Israel nubwo yatanga ako gahenge, amakuru avuga ko yakongera igasubukura intambara nyuma y’igihe runaka mu gihe Umutwe wa Hamas na wo uvuga ko kuri ubu udakeneye agahenge, icyo ikeneye ni uguhagarika intambara burundu.
Israel nayo iracyatsimbaraye ku kuvuga ko itazahagarika intambara itageze ku ntego zayo harimo no kurimbura umutwe wa Hamas burundu.
Iki gihugu kiri ku gitutu gikomeye ku rwego mpuzamahanga cyo guhagarika iyi ntambara, dore ko Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu aherutse gusabirwa n’ubushinjacyaha bw’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga (ICC), gukurikiranwa ku byaha biri gukorerwa muri Gaza.
Kugeza ubu abantu basaha ibihumbi 35 nibo bamaze kugwa mu ntambara ihanganishije Israel na Hamas muri Gaza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!